Muraho!

Student reports

Emmanuel, from Rwanda

Nitwa Niyodusenga Emmanuel, nturuka mu Rwanda, nkaba ndi umunyeshuri kuri kaminuza y'ikoranabuhanga ya Kaiserslautern mu ishami ry'igenanyubako. Kwiga kuri iyi kaminuza ni amahirwe akomeye kuko ifite abarimu b'inzobere mu bumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga n'ubushakashatsi. Iyi kaminuza iza ku myanya ya mbere mu gihugu mu mashami y'ubumenyi nk' Imibare n' ikoranabuhanga rya mudasobwa. Icyo nshima cyane ni imikoranire hagati y'umwarimu n'umunyeshuri ituma umwisanzuraho kandi nawe akagufasha uko ashoboye kose. Iyi kaminuza ihereye mu nkengero z'umujyi (kugera mu mujyi rwagati bisaba nk’iminota 7 - 10 uramutse uteze bisi cg 30 ugiye n’amaguru) hakaba ari ahantu heza ku myigire. Uretse n'amasomo, muri iyi kaminuza haba imyidagaduro y'ubwoko bwose cyane cyane siporo mu ngeri zose kandi iminsi yose ndetse n'ibirori/umuziki hafi buri cyumweru. Kubantu bakunda gutembera, hano hari ahantu henshi ho gutemberera nko mu ishyamba rinini rihana imbibi na Kaminuza(Pfälzerwald) , amazu ndangamurage/ndangamateka,amazu ya sinema ,.. Ikintu cyiza kandi hano nuko ukoresheje ikarita yawe y'ushuri ushobora gutega bisi na gari ya moshi ku buntu hafi mu ntara ya Rhineland-Palatinate yose ndetse ukanagera no mu mijyi yindi duturanye nka Mannheim na Heiderberg n'ahandi. Ikindi kintu nakunze nuko hano higa abanyeshuri baturuka mu mahanga yose kandi hakaba hari urwego rushinzwe gutanga ubufasha ku banyeshuri b'abanyamahanga ku buryo bw'umwihariko. Ku banyeshuri biga muri Master's na PhD by'umwihariko hari ishami ryitwa ISGS (International School for Graduate Studies) rigufasha mu bibazo byose umunyushuri mushya ahura nabyo byaba ibijyanye n'icumbi, visa, amasomo,... kandi bakwitaho igihe cyose ugize ikibazo kugeza urangije. Ikindi kandi hano hari umuryango munini w'abanyarwanda, turafashanya muri byose, uretse no kwiga kandi dukorera hamwe ibikorwa birata umuco wacu hano mu Budage ndetse n'ibindi by' imyidagaduro nka siporo aho dukina umupira w'amaguru, Volleyball, Basketball, gutwara amagare,.. Ubuzima mu mujyi wa Kaiserslautern ni bwiza kandi burahendutse ugereranyije n'indi mijyi ku buryo navuga ko kwiga hano ntako bisa.

English version

My name is Emmanuel Niyodusenga , I come from Rwanda and I am a student at the Technical University Of Kaiserslautern in the department of architecture. Studying at this University is really a great opportunity of getting research-based knowledge from qualified Professors in technical and natural science Studies. This university is internationally recognised for its good performance especially in fields like Mathematics and Computer Science. What I like most at this university is the collaboration of students and their friendly professors which I always appreciate. Thought this university is located outside of the City Centre which is good place to study, it is also not far away from it( it take 7 to 10 Minutes by Bus or 30 minutes of Walk to get there). Apart from studies this university offers a variety of entertainments mainly sport (here you can find any kind of sport activity and any time) and music parties almost every week. Those who like to go out, there are many places to visit in this city and around like the Palatinate Forest (Pfälzerwald), Museums, Cinemas,... Another good thing i like is that students can travel using buses and trains in the region freely. Using your student card you can travel almost in the whole Rhineland-Palatinate and its surroundings up to neighbouring cities like Mannheim & Heidelberg free of charge. There are many international students from different countries and with a variety of cultures so you never fell lonely as a foreign student. For international postgraduates there is a centre called ISGS( International School for Graduate Studies) which takes care of you. It provides assistance in any problem that you may face like accommodation, visa and other formalities or just any problem during your stay. Furthermore we have a big community of Rwandans studying here. We help each other in all mainly in organising activities that represent and promote our culture/nation. We like to have fun together mostly when doing sports like playing football, volleyball, basketball and biking. The life in Kaiserslautern is really good mainly because of its low cost of living comparing to other cities and I appreciate it.